mumenye mudashidikanya yuko Uwiteka Imana yanyu itazongera kwirukana ayo mahanga buheriheri, ahubwo bazababera umutego n’ikigoyi, bazabamerera nk’inkoni zitimbura mu mbavu n’amahwa ahanda mu maso, kugeza ubwo muzarimburwa mugashira muri iki gihugu cyiza Uwiteka Imana yanyu yabahaye.
Yosuwa 23:13
Imirongo ikikije uyu
23:12 Ariko nimusubira inyuma ho gato, mukifatanya n’aya mahanga asigaye muri mwe, mugashyingirana mukifatanya na bo, na bo bakifatanya namwe,
23:13 mumenye mudashidikanya yuko Uwiteka Imana yanyu itazongera kwirukana ayo mahanga buheriheri, ahubwo bazababera umutego n’ikigoyi, bazabamerera nk’inkoni zitimbura mu mbavu n’amahwa ahanda mu maso, kugeza ubwo muzarimburwa mugashira muri iki gihugu cyiza Uwiteka Imana yanyu yabahaye.
23:14 “Dore ubu ngiye kugenda nk’uko abandi bose bagenda, kandi muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose, yuko nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, byose byabasohoyeho nta kintu na kimwe muri ibyo cyabuze.