kuko Uwiteka Imana yacu ari yo yadukuranye muri Egiputa na ba sogokuruza, ikatuvana mu nzu y’uburetwa kandi igakora ibimenyetso bikomeye mu maso yacu, ikaturinda mu nzira yose no mu mahanga yose twanyuzemo.
Yosuwa 24:17
Imirongo ikikije uyu
24:16 Abantu baramusubiza bati “Kwimūra Uwiteka ngo dukorere izindi mana biragatsindwa,
24:17 kuko Uwiteka Imana yacu ari yo yadukuranye muri Egiputa na ba sogokuruza, ikatuvana mu nzu y’uburetwa kandi igakora ibimenyetso bikomeye mu maso yacu, ikaturinda mu nzira yose no mu mahanga yose twanyuzemo.
24:18 Imbere yacu Uwiteka yirukana abo muri ayo mahanga yose, hamwe n’Abamori bari batuye muri iki gihugu. Ni cyo kizatuma dukorera Uwiteka kuko ari yo Mana yacu.”