Bukeye ntuma Mose na Aroni, ntera Abanyegiputa ibyago nk’uko nabibageneye byose, hanyuma y’ibyo mbakurayo.
Yosuwa 24:5
Imirongo ikikije uyu
24:4 Maze Isaka muha Yakobo na Esawu, Esawu muha umusozi wa Seyiri ngo atureyo, ariko Yakobo n’urubyaro rwe baramanuka bajya muri Egiputa.
24:5 Bukeye ntuma Mose na Aroni, ntera Abanyegiputa ibyago nk’uko nabibageneye byose, hanyuma y’ibyo mbakurayo.
24:6 Nkura ba sogokuruza muri Egiputa mbageza ku nyanja. Abanyegiputa bamwe mu magare abandi bagendera ku mafarashi, bakurikira ba sogokuruza babageza ku Nyanja Itukura.