Bukeye Balaki mwene Sipori umwami w’i Mowabu arahaguruka arwanya Abisirayeli, ni ko gutumira Balāmu mwene Bewori ngo aze kubavuma,
Yosuwa 24:9
Imirongo ikikije uyu
24:8 “ ‘Mbajyana mu gihugu cy’Abamori bo hakurya ya Yorodani, barwana namwe, ariko ndababagabiza muhindūra igihugu cyabo, maze mbarimburira imbere yanyu.
24:9 Bukeye Balaki mwene Sipori umwami w’i Mowabu arahaguruka arwanya Abisirayeli, ni ko gutumira Balāmu mwene Bewori ngo aze kubavuma,
24:10 ariko nanga kumvira Balāmu. Nicyo cyatumye abasabira umugisha, nuko mbakiza amaboko ya Balaki.