amazi yo haruguru arahagarara yikubira ku mudugudu witwa Adamu hateganye n’i Saretani, kure y’aho bashakaga kwambukira, kandi ayo hepfo atembera mu nyanja yitwa Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu, arashira. Nuko abantu barambuka baboneza i Yeriko.
Yosuwa 3:16
Imirongo ikikije uyu
3:15 Nuko abatambyi bahetse isanduku bageze kuri Yorodani, ibirenge byabo bigeze mu mazi -- kandi igihe cy’isarura amazi ya Yorodani arenga inkombe --
3:16 amazi yo haruguru arahagarara yikubira ku mudugudu witwa Adamu hateganye n’i Saretani, kure y’aho bashakaga kwambukira, kandi ayo hepfo atembera mu nyanja yitwa Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu, arashira. Nuko abantu barambuka baboneza i Yeriko.
3:17 Abatambyi bahetse isanduku y’isezerano ry’Uwiteka bahagarara muri Yorodani hagati humutse neza hatanyerera, Abisirayeli bose bambukira ahumutse kugeza aho ubwoko bwose bwarangirije kwambuka Yorodani.