Ariko abantu bose bamaze guhita, isanduku y’Uwiteka ihetswe n’abatambyi irambutswa, abantu babireba.
Yosuwa 4:11
Imirongo ikikije uyu
4:10 Nuko abatambyi bahetse isanduku bahagarara muri Yorodani hagati, kugeza igihe ibyo Uwiteka yategetse Yosuwa kubwira abantu byarangiriye nk’uko Mose yari yategetse Yosuwa byose. Nuko abantu barihuta barambuka.
4:11 Ariko abantu bose bamaze guhita, isanduku y’Uwiteka ihetswe n’abatambyi irambutswa, abantu babireba.
4:12 Abarubeni n’Abagadi n’igice cy’umuryango wa Manase, babanziriza Abisirayeli kwambuka bafite intwaro nk’uko Mose yari yarabategetse.