Aramusubiza ati “Oya, ahubwo nje nonaha kubera ingabo z’Uwiteka umugaba.” Yosuwa yikubita hasi yubamye aramuramya, aramubaza ati “Mutware, jyewe umugaragu wawe untegetse iki?”
Yosuwa 5:14
Imirongo ikikije uyu
5:13 Nuko Yosuwa yegereye i Yeriko yubura amaso abona umuntu uhagaze amwerekeye, afite inkota mu ntoki. Yosuwa aramwegera aramubaza ati “Mbese uri uwo mu bacu, cyangwa uwo mu babisha bacu?”
5:14 Aramusubiza ati “Oya, ahubwo nje nonaha kubera ingabo z’Uwiteka umugaba.” Yosuwa yikubita hasi yubamye aramuramya, aramubaza ati “Mutware, jyewe umugaragu wawe untegetse iki?”
5:15 Nuko umugaba w’ingabo z’Uwiteka abwira Yosuwa ati “Kwetura inkweto mu birenge byawe kuko aho uhagaze aha ari ahera.” Yosuwa abigenza atyo.