Yosuwa 5:9

Uwiteka abwira Yosuwa ati “None mbakuyeho igisuzuguriro Abanyegiputa babasuzuguraga.” Ni cyo gituma aho hantu hitwa Gilugali na bugingo n’ubu.

Imirongo ikikije uyu

5:8 Nuko abantu bose bamaze gukebwa baguma aho bari bari mu mahema yabo kugeza aho bakiriye.

5:9 Uwiteka abwira Yosuwa ati “None mbakuyeho igisuzuguriro Abanyegiputa babasuzuguraga.” Ni cyo gituma aho hantu hitwa Gilugali na bugingo n’ubu.

5:10 Nuko Abisirayeli babamba amahema i Gilugali, baziririza Pasika ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi nimugoroba, mu kibaya cy’i Yeriko.

Ubuhinduzi n’inkomoko