Ku munsi wa kabiri bazenguruka umudugudu rimwe basubira mu mahema yabo, bagenza batyo iminsi itandatu.
Yosuwa 6:14
Imirongo ikikije uyu
6:13 n’abatambyi barindwi bajyana amahembe arindwi y’amapfizi y’intama bajya imbere y’isanduku y’Uwiteka, bakomeza kugenda bayavuza, maze abafite intwaro bajya imbere, ab’inyuma bakurikira isanduku y’Uwiteka, bagenda bavuza amahembe.
6:14 Ku munsi wa kabiri bazenguruka umudugudu rimwe basubira mu mahema yabo, bagenza batyo iminsi itandatu.
6:15 Ku munsi wa karindwi bazinduka kare mu museke, bazenguruka umudugudu nk’uko bajyaga bagenza muri iyo minsi itandatu, ariko kuri uwo munsi ho bazenguruka umudugudu karindwi.