Maze Yosuwa abwira ba bagabo babiri batataga igihugu ati “Nimwinjire mu nzu ya maraya uwo, musohore uwo mugore n’ibyo afite byose nk’uko mwamurahiye.”
Yosuwa 6:22
Imirongo ikikije uyu
6:21 Barimbura rwose ibyari muri uwo mudugudu byose, abagabo n’abagore, abato n’abakuru, inka n’intama n’indogobe babyicisha inkota.
6:22 Maze Yosuwa abwira ba bagabo babiri batataga igihugu ati “Nimwinjire mu nzu ya maraya uwo, musohore uwo mugore n’ibyo afite byose nk’uko mwamurahiye.”
6:23 Nuko abo basore bari batase barinjira, basohora Rahabu na se na nyina na bene se, n’ibyo yari afite byose n’umuryango wabo wose, babishyira inyuma y’urugerero rw’Abisirayeli.