Yosuwa 6:25

Nuko Yosuwa arokora maraya uwo Rahabu n’inzu ya se n’ibyo yari afite byose, aba mu Bisirayeli na bugingo n’ubu kuko yahishe za ntumwa Yosuwa yatumaga gutata i Yeriko.

Imirongo ikikije uyu

6:24 Umudugudu barawutwika n’ibyarimo byose, keretse ifeza n’izahabu n’ibintu by’imiringa n’iby’ibyuma, kugira ngo bazabishyire mu nzu y’ububiko bw’Uwiteka.

6:25 Nuko Yosuwa arokora maraya uwo Rahabu n’inzu ya se n’ibyo yari afite byose, aba mu Bisirayeli na bugingo n’ubu kuko yahishe za ntumwa Yosuwa yatumaga gutata i Yeriko.

6:26 Icyo gihe Yosuwa arabihanangiriza arahira ati “Umuntu uzahaguruka akajya kūbaka uyu mudugudu w’i Yeriko, avumwe imbere y’Uwiteka. Igihe azubaka urufatiro rwaho azapfushe imfura ye, n’igihe azahaterera inzugi z’amarembo azapfushe umuhererezi we.”

Ubuhinduzi n’inkomoko