Nuko Yosuwa abyumvise ashishimura imyenda ye, agwa yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka, ageza nimugoroba we n’abakuru b’Abisirayeli, bitera umukungugu mu mitwe.
Yosuwa 7:6
Imirongo ikikije uyu
7:5 Ariko abantu bo kuri Ayi babicamo abagabo nka mirongo itatu na batandatu, babavana imbere y’irembo ryabo babageza i Shebarimu babirukana ikijyepfo, nuko imitima y’abantu ishya ubwoba ihinduka nk’amazi.
7:6 Nuko Yosuwa abyumvise ashishimura imyenda ye, agwa yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka, ageza nimugoroba we n’abakuru b’Abisirayeli, bitera umukungugu mu mitwe.
7:7 Nuko Yosuwa aravuga ati “Ayi we, Nyagasani Mana! Ni iki cyatumye wambutsa aba bantu Yorodani, ukaba udushyize mu maboko y’Abamori ngo baturimbure? Erega iyaba twarigumiye hakurya ya Yorodani!