Yosuwa 8:14

Nuko umwami wa Ayi abibonye, abo mu mudugudu bazinduka bihuta basanganira Abisirayeli, bose bajyana n’umwami wabo kubarwaniriza ahategetswe iruhande rw’ikibaya, ariko ntiyamenya ko hari abamuciriye igico inyuma y’umudugudu.

Imirongo ikikije uyu

8:13 Uko ni ko baciye abantu mu nteko, ingabo zose zari ikasikazi y’umudugudu, kandi abaciye igico bari iburengerazuba bwaho. Iryo joro Yosuwa ajya muri icyo gikombe hagati.

8:14 Nuko umwami wa Ayi abibonye, abo mu mudugudu bazinduka bihuta basanganira Abisirayeli, bose bajyana n’umwami wabo kubarwaniriza ahategetswe iruhande rw’ikibaya, ariko ntiyamenya ko hari abamuciriye igico inyuma y’umudugudu.

8:15 Yosuwa n’Abisirayeli bose bihindura nk’abaneshejwe imbere yabo, bahungira mu nzira ijya mu butayu.

Ubuhinduzi n’inkomoko