Maze yandikira imbere y’Abisirayeli ku mabuye y’igicaniro amategeko ya Mose, nk’uko Mose yari yarayanditse.
Yosuwa 8:32
Imirongo ikikije uyu
8:31 nk’uko Mose umugaragu w’Uwiteka yategetse Abisirayeli, kandi uko byanditswe mu gitabo cy’amategeko ya Mose, igicaniro cy’amabuye mazima atigeze gukozwaho icyuma n’umuntu n’umwe, bagitambiraho Uwiteka ibitambo byoswa n’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro.
8:32 Maze yandikira imbere y’Abisirayeli ku mabuye y’igicaniro amategeko ya Mose, nk’uko Mose yari yarayanditse.
8:33 Abisirayeli bose n’abakuru babo n’abatware babo n’abacamanza babo, bahagarara hirya no hino y’isanduku imbere y’Abalewi b’abatambyi bahekaga isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, si imbyaro zabo gusa ahubwo n’abanyamahanga. Igice cyabo cyari gihagaze ahagana ku musozi Gerizimu, ikindi gice ahagana ku musozi Ebali, nk’uko Mose umugaragu w’Uwiteka yabategetse ubwa mbere gusabira Abisirayeli umugisha.