Uwiteka arangurura ijwi imbere y’ingabo ze, urugerero rwe ni runini cyane. Uwo usohoza ijambo rye arakomeye, kandi umunsi w’Uwiteka ni mukuru uteye ubwoba cyane. Ni nde wabasha kuwihanganira?
Yoweli 2:11
Imirongo ikikije uyu
2:10 Imbere yabo isi iratigita ijuru rigahinda, izuba rikazima n’ukwezi kukijima, kandi n’inyenyeri zikareka kumurika.
2:11 Uwiteka arangurura ijwi imbere y’ingabo ze, urugerero rwe ni runini cyane. Uwo usohoza ijambo rye arakomeye, kandi umunsi w’Uwiteka ni mukuru uteye ubwoba cyane. Ni nde wabasha kuwihanganira?
2:12 Uwiteka aravuga ati “Ariko n’ubu nimungarukire n’imitima yanyu yose mwiyirize ubusa, murire muboroge.”