Maze Uwiteka agirira igihugu cye ishyaka, ababarira ubwoko bwe.
Yoweli 2:18
Imirongo ikikije uyu
2:17 Abatambyi bakorera Uwiteka nibaririre hagati y’umuryango w’urusengero n’igicaniro, maze bavuge bati “Uwiteka we, kiza ubwoko bwawe, ntureke ab’umwandu wawe bashinyagurirwa, kandi ngo bategekwe n’abanyamahanga. Ni iki gituma duhinyurwa mu banyamahanga, bati ‘Imana yabo iri hehe?’ ”
2:18 Maze Uwiteka agirira igihugu cye ishyaka, ababarira ubwoko bwe.
2:19 Nuko Uwiteka asubiza ubwoko bwe ati “Dore ngiye kuboherereza ingano, na vino n’amavuta ya elayo bibahaze, kandi sinzongera kubakoza isoni muri abo banyamahanga,