Yoweli 2:20

ahubwo ingabo z’ikasikazi nzazishyira kure yanyu, nzirukane nzigeze mu gihugu kitera kandi kirimo ubusa, iz’imbere zigwe mu nyanja y’iburasirazuba, n’iz’inyuma zigwe mu nyanja y’iburengerazuba, kandi kunuka kwazo kuzazamuka, kandi umunuko wo kubora kwazo uzazamuka, kuko zakabije gukora ibikomeye.”

Imirongo ikikije uyu

2:19 Nuko Uwiteka asubiza ubwoko bwe ati “Dore ngiye kuboherereza ingano, na vino n’amavuta ya elayo bibahaze, kandi sinzongera kubakoza isoni muri abo banyamahanga,

2:20 ahubwo ingabo z’ikasikazi nzazishyira kure yanyu, nzirukane nzigeze mu gihugu kitera kandi kirimo ubusa, iz’imbere zigwe mu nyanja y’iburasirazuba, n’iz’inyuma zigwe mu nyanja y’iburengerazuba, kandi kunuka kwazo kuzazamuka, kandi umunuko wo kubora kwazo uzazamuka, kuko zakabije gukora ibikomeye.”

2:21 Ntutinye wa si we, nezerwa kandi wishime, kuko Uwiteka akoze ibikomeye.

Ubuhinduzi n’inkomoko