“Ubwo muzamenya yuko ndi Uwiteka Imana yanyu, mba i Siyoni ku musozi wanjye wera, icyo gihe i Yerusalemu hazaba ahera, kandi nta bagenzi bazongera kuhanyura ukundi.
Yoweli 4:17
Imirongo ikikije uyu
4:16 Uwiteka azivuga ari i Siyoni, arangurure ijwi ari i Yerusalemu. Ijuru n’isi bizatigita, ariko Uwiteka azabera ubwoko bwe ubuhungiro, abere Abisirayeli igihome.
4:17 “Ubwo muzamenya yuko ndi Uwiteka Imana yanyu, mba i Siyoni ku musozi wanjye wera, icyo gihe i Yerusalemu hazaba ahera, kandi nta bagenzi bazongera kuhanyura ukundi.
4:18 “Uwo munsi imisozi izatobokamo vino iryoshye, kandi amata azatemba ava mu misozi, n’imigezi yose y’i Buyuda izuzuramo amazi, isōko izatoboka mu rusengero rw’Uwiteka, itembere mu gikombe cy’i Shitimu.