kugira ngo agirire bose ibihura n’amateka baciriwe ho, no kwemeza abatubaha Imana bose ukuri kw’imirimo yose yo kutubaha Imana bakoze batubaha Imana, n’amagambo yose akomeye abanyabyaha batubaha Imana bayitutse.”
Yuda 1:15
Imirongo ikikije uyu
1:14 Henoki uwa karindwi uhereye kuri Adamu yahanuye ibyabo ati “Dore Uwiteka yazanye n’inzovu nyinshi z’abera be,
1:15 kugira ngo agirire bose ibihura n’amateka baciriwe ho, no kwemeza abatubaha Imana bose ukuri kw’imirimo yose yo kutubaha Imana bakoze batubaha Imana, n’amagambo yose akomeye abanyabyaha batubaha Imana bayitutse.”
1:16 Abo ni abitotomba n’ababubura bagenda bakurikiza irari ryabo, akanwa kabo kavuga amagambo atumbyemo agasuzuguro, bubahira abantu kubakuraho indamu.