Imirimo Uwiteka yakoze irakomeye, Irondorwa n’abayishimira bose.
111:1 Haleluya. Nzashimisha Uwiteka umutima wanjye wose, Mu rukiko rw’abatunganye no mu iteraniro ryabo.
111:2 Imirimo Uwiteka yakoze irakomeye, Irondorwa n’abayishimira bose.
111:3 Umurimo akora ni icyubahiro n’ubwiza, Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.