Uwiteka ni wowe mugabane w’umwandu wanjye n’uw’igikombe cyanjye, Ni wowe ukomeza umugabane wanjye.
Zaburi 16:5
Imirongo ikikije uyu
16:4 Ibyago n’amakuba by’abagurana Uwiteka izindi mana bizagwira, Amaturo yazo y’amaraso sinzayatamba, Kandi amazina yazo sinzayarahira.
16:5 Uwiteka ni wowe mugabane w’umwandu wanjye n’uw’igikombe cyanjye, Ni wowe ukomeza umugabane wanjye.
16:6 Ubufindo bwatumye imigozi ingerera umugabane ahantu heza, Ni koko mfite umwandu mwiza.