Naho ingabo zabambira amahema kuntera, Umutima wanjye ntuzatinya, Naho intambara yambaho, No muri yo nzakomeza umutima.
Zaburi 27:3
Imirongo ikikije uyu
27:2 Ubwo abanyabyaha bantereraga kumaraho, Ari bo banzi banjye n’ababisha banjye, Barasitaye baragwa.
27:3 Naho ingabo zabambira amahema kuntera, Umutima wanjye ntuzatinya, Naho intambara yambaho, No muri yo nzakomeza umutima.
27:4 Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka, Ni ukuba mu nzu y’Uwiteka iminsi yose nkiriho, Nkareba ubwiza bw’Uwiteka, Nkitegereza urusengero rwe.