Uwiteka Mana yanjye, Imirimo itangaza wakoze ni myinshi, Kandi ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi, Ntihariho uwagereranywa nawe. Nashaka kubyātura no kubirondora, Byaruta ubwinshi ibyo nshoboye kubara.
Zaburi 40:6
Imirongo ikikije uyu
40:5 Hahirwa uwiringira Uwiteka, Kandi ntahindukirire abibone cyangwa abiyobagiriza gukurikiza ibinyoma.
40:6 Uwiteka Mana yanjye, Imirimo itangaza wakoze ni myinshi, Kandi ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi, Ntihariho uwagereranywa nawe. Nashaka kubyātura no kubirondora, Byaruta ubwinshi ibyo nshoboye kubara.
40:7 Ibitambo n’amaturo y’ifu ntubyishimira, Amatwi yanjye urayazibuye, Ibitambo byokeje n’ibitambo by’ibyaha ntiwabishatse.