Amarira yanjye ni yo yambereye nk’ibyokurya ku manywa na nijoro, Kandi bahora bambaza umunsi ukira bati “Imana yawe iri hehe?”
Zaburi 42:4
Imirongo ikikije uyu
42:3 Umutima wanjye ugirira Imana inyota, Imana ihoraho, Nzaza ryari ngo ngaragare mu maso y’Imana?
42:4 Amarira yanjye ni yo yambereye nk’ibyokurya ku manywa na nijoro, Kandi bahora bambaza umunsi ukira bati “Imana yawe iri hehe?”
42:5 Ibi ndabyibuka ngahinduka umutima, Ubwo najyanaga n’abantu benshi, Nkabajyana mu nzu y’Imana, Tugendana ijwi ry’ibyishimo n’ishimwe, Turi iteraniro riziririza umunsi mukuru.