Mana, umva gutaka kwanjye, Tyariza ugutwi gusenga kwanjye.
61:1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi.
61:2 Mana, umva gutaka kwanjye, Tyariza ugutwi gusenga kwanjye.
61:3 Mpagaze ku mpera y’isi nzajya ngutabaza, Uko umutima wanjye uzagwa isari. Unshyire ku gitare kirekire ntakwishyiraho,