Uwo ni wa murwa wishimaga, wadabagiraga ukibwira mu mutima uti, “Ni jye, nta wundi uriho kereka jye.” Ko hahindutse amatongo, n’ahantu hasigaye hararwa n’inyamaswa! Uzahanyura wese azahatangarira yimyoze, ahamamishe ukuboko.
Zefaniya 2:15
Imirongo ikikije uyu
2:14 Imikumbi izagiramo ibiraro byayo n’inyamaswa z’amoko yose zihabone ibikumba, ndetse n’uruyongoyongo n’ikinyogote bizaba mu nkomanizo z’amazu yaho, amajwi yabyo azumvikanira mu madirishya, mu miryango yaho hazaba hasenyutse kuko yatamuruye iby’imyerezi.
2:15 Uwo ni wa murwa wishimaga, wadabagiraga ukibwira mu mutima uti, “Ni jye, nta wundi uriho kereka jye.” Ko hahindutse amatongo, n’ahantu hasigaye hararwa n’inyamaswa! Uzahanyura wese azahatangarira yimyoze, ahamamishe ukuboko.