Uburakari bwanjye bukongerejwe abungeri kandi nzahana amasekurume y’ihene, kuko Uwiteka Nyiringabo aje gusura umukumbi we ari wo nzu ya Yuda, azabahindura nk’ifarashi ye nziza mu ntambara.
Zekariya 10:3
Imirongo ikikije uyu
10:2 Kuko ibishushanyo bisengwa bivuga ubusa n’abapfumu bakaragura ibinyoma, abanyenzozi bakabeshya bagahumurisha abantu ubusa, ni cyo gituma abantu bazimira nk’intama, bakababara cyane kuko batagira umwungeri.
10:3 Uburakari bwanjye bukongerejwe abungeri kandi nzahana amasekurume y’ihene, kuko Uwiteka Nyiringabo aje gusura umukumbi we ari wo nzu ya Yuda, azabahindura nk’ifarashi ye nziza mu ntambara.
10:4 Muri we hazaturuka ibuye rikomeza imfuruka, muri we hazaturuka n’urubambo rw’ihema. Muri we hazaturuka n’umuheto w’intambara, kandi muri we ni ho hazaturuka abatware bose hamwe.