Zekariya 12:6

“Uwo munsi abatware b’u Buyuda nzabahindura nk’urujyo ruriho umuriro bashyira mu nkwi, cyangwa ifumba bashyize mu miba y’ingano. Bazakongora amahanga yose abakikije iburyo n’ibumoso, kandi bazabona i Yerusalemu hongeye kubakwa aho hahoze.

Imirongo ikikije uyu

12:5 Abatware b’u Buyuda bazibwira bati ‘Abaturage b’i Yerusalemu ni bo maboko yacu, kuko bafite Uwiteka Nyiringabo ho Imana yabo.’

12:6 “Uwo munsi abatware b’u Buyuda nzabahindura nk’urujyo ruriho umuriro bashyira mu nkwi, cyangwa ifumba bashyize mu miba y’ingano. Bazakongora amahanga yose abakikije iburyo n’ibumoso, kandi bazabona i Yerusalemu hongeye kubakwa aho hahoze.

12:7 “Kandi Uwiteka azabanza gukiza amahema y’i Buyuda, kugira ngo icyubahiro cy’inzu ya Dawidi, n’icy’ab’i Yerusalemu cye kwamamara ngo kirute icy’u Buyuda.

Ubuhinduzi n’inkomoko