Uwo munsi ku nzogera z’amafarashi hazaba handitsweho ngo: Cyerejwe Uwiteka, kandi inkono zo mu nzu y’Uwiteka zizamera nk’inzabya zo ku gicaniro.
Zekariya 14:20
Imirongo ikikije uyu
14:19 Icyo kizaba igihano Abanyegiputa bazahanwa, n’amahanga yose yanga kuzamuka ngo ajye mu minsi mikuru y’ingando.
14:20 Uwo munsi ku nzogera z’amafarashi hazaba handitsweho ngo: Cyerejwe Uwiteka, kandi inkono zo mu nzu y’Uwiteka zizamera nk’inzabya zo ku gicaniro.
14:21 Kandi koko inkono z’i Yerusalemu n’iz’i Buyuda zizaba zerejwe Uwiteka Nyiringabo, maze abatamba ibitambo bose bazajya baza kuzenda ngo bazitekemo inyama. Uwo munsi nta Munyakanāni uzaba mu nzu y’Uwiteka Nyiringabo.