Kandi Uwiteka azaba Umwami w’isi yose, uwo munsi Uwiteka azaba umwe n’izina rye rizaba rimwe.
Zekariya 14:9
Imirongo ikikije uyu
14:8 Kandi uwo munsi amazi y’ubugingo azava i Yerusalemu, amazi amwe azatembera mu nyanja y’iburasirazuba, ayandi azatembera mu nyanja y’iburengerazuba. Bizaba bityo mu cyi no mu itumba.
14:9 Kandi Uwiteka azaba Umwami w’isi yose, uwo munsi Uwiteka azaba umwe n’izina rye rizaba rimwe.
14:10 Igihugu cyose kizahinduka nka Araba uhereye i Geba ukageza i Rimoni, mu ruhande rw’ikusi y’i Yerusalemu. Kandi umurwa uzashyirwa hejuru ugere aho wahoze, uhereye ku irembo rya Benyamini ukageza aho irembo rya mbere ryahoze ku irembo ryo ku nkokora, kandi uhereye ku gihome cya Hananēli ukageza ku mazu y’umwami bengeramo.