Zekariya 3:8

Umva yewe Yosuwa umutambyi mukuru, wowe na bagenzi bawe bahora imbere yawe, kuko abo ari abantu b’ikimenyetso. Dore nzazana umugaragu wanjye Shami uzumbūra.

Imirongo ikikije uyu

3:7 “Uwiteka Nyiringabo aravuze ati ‘Nuko nugendera mu nzira zanjye kandi ukitondera ibyo nagutegetse, nawe uzacira inzu yanjye imanza n’ibikari byanjye uzabirinda, nanjye nzagushyira mu byegera muri aba bahagaze aha.

3:8 Umva yewe Yosuwa umutambyi mukuru, wowe na bagenzi bawe bahora imbere yawe, kuko abo ari abantu b’ikimenyetso. Dore nzazana umugaragu wanjye Shami uzumbūra.

3:9 Dore ibuye nshinze imbere ya Yosuwa, ku ibuye rimwe hari amaso arindwi, nzarikebaho amabara, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi gukiranirwa kw’icyo gihugu nzagukuraho umunsi umwe.

Ubuhinduzi n’inkomoko