Zekariya 9:16

Maze uwo munsi Uwiteka Imana yabo izabakiza nk’ukiza umukumbi w’abantu be, bazamera nk’amabuye meza atatse ku ikamba ashyizwe hejuru y’igihugu cye.

Imirongo ikikije uyu

9:15 Uwiteka Nyiringabo azabarinda, bazatsemba ababisha bakandagire ku mabuye y’imihumetso. Bazanywa basahinde nk’abanywi ba vino, buzure nk’uko inzabya zo ku nkokora z’igicaniro zuzura.

9:16 Maze uwo munsi Uwiteka Imana yabo izabakiza nk’ukiza umukumbi w’abantu be, bazamera nk’amabuye meza atatse ku ikamba ashyizwe hejuru y’igihugu cye.

9:17 Erega kugira neza kwe ni kwinshi, kandi ubwiza bwe na bwo ni bwinshi! Ingano zizatera abasore kubengerana, kandi vino y’umuhama na yo izatera abakobwa kubengerana.

Ubuhinduzi n’inkomoko