Zekariya 9:8

Inzu yanjye nzayigotesha urugerero ruhangane n’ingabo z’ababisha, kugira ngo hatagira unyuraho agenda cyangwa agaruka. Nta muntu urenganya uzongera kubanyura hagati, kuko noneho mbyiboneye n’amaso yanjye.

Imirongo ikikije uyu

9:7 Nzamukura amaraso mu kanwa, nzamukura n’ibizira mu menyo. Azaba asigaye arokotse abe uw’Imana, azaba nk’umutware w’u Buyuda kandi Ekuroni hazaba nk’Umuyebusi.

9:8 Inzu yanjye nzayigotesha urugerero ruhangane n’ingabo z’ababisha, kugira ngo hatagira unyuraho agenda cyangwa agaruka. Nta muntu urenganya uzongera kubanyura hagati, kuko noneho mbyiboneye n’amaso yanjye.

9:9 Nezerwa cyane wa mukobwa w’i Siyoni we, rangurura wa mukobwa w’i Yerusalemu we, dore umwami wawe aje aho uri. Ni we mukiranutsi kandi azanye agakiza, yicishije bugufi agendera ku ndogobe, ndetse no ku cyana cyayo.

Ubuhinduzi n’inkomoko