Yesu Ni Umukiza Wanjye — Indirimbo 284, Guhimbaza

Indirimbo zo Guhimbaza Imana · Shaka indirimbo ukoresheje nimero, izina cyangwa amagambo.

1

Yesu n’ Umukiza wanjy’ utangaje, Kuko andutira byose, Niwe wampagaritse ku Rutare, Mpaboner’ umunezero.

Gusubiramo

Niwe wampagaritse ku Rutare, Mu gihugu cy’ umutarwe, Kand’ ampisha mu rukundo rwe rwinshi, Andindish’ ukuboko kwe, Andindish’ ukuboko kwe.

2

Yesu n’ Umukiza wanjy’ utangaje, Antur’ imitwaro yose, Arankomeza sinzanyeganyega, Kukw’ ahor’ ambumbatiye.

3

Ansesurahw’ imigisha nk’ ikamba, Anyuzuz’ ubugwaneza, Ndirimba ntikenga nsingiz’ Imana, Niyo Mucunguzi wanjye.

4

Ninambara kurabagirana kwe, Nibwo nzamusanganira, Nzajya ndirimbana n’ abacunguwe, Indirimbo y’ agakiza.

Inkomoko n’abo dushimira