1 Abami 11:19

Hadadi atona kuri Farawo cyane bituma amushyingira muramu we, murumuna wa Tahupenesi muka Farawo.

Imirongo ikikije uyu

11:18 Nuko barahaguruka bava i Midiyani bajya i Parani, maze bavana abantu bamwe i Parani bajya muri Egiputa, basanga Farawo umwami waho. Agezeyo Farawo amuha inzu, amutegekera igerero, nyuma amukebera igikingi.

11:19 Hadadi atona kuri Farawo cyane bituma amushyingira muramu we, murumuna wa Tahupenesi muka Farawo.

11:20 Bukeye umugore wa Hadadi murumuna wa Tahupenesi, babyarana umwana w’umuhungu witwaga Genubati. Igihe gisohoye cyo gucuka, Tahupenesi amucukiriza kwa Farawo, nuko Genubati uwo aguma kwa Farawo abyirukana n’abana be b’abahungu.

Ubuhinduzi n’inkomoko