Bukeye umugore wa Hadadi murumuna wa Tahupenesi, babyarana umwana w’umuhungu witwaga Genubati. Igihe gisohoye cyo gucuka, Tahupenesi amucukiriza kwa Farawo, nuko Genubati uwo aguma kwa Farawo abyirukana n’abana be b’abahungu.
1 Abami 11:20
Imirongo ikikije uyu
11:19 Hadadi atona kuri Farawo cyane bituma amushyingira muramu we, murumuna wa Tahupenesi muka Farawo.
11:20 Bukeye umugore wa Hadadi murumuna wa Tahupenesi, babyarana umwana w’umuhungu witwaga Genubati. Igihe gisohoye cyo gucuka, Tahupenesi amucukiriza kwa Farawo, nuko Genubati uwo aguma kwa Farawo abyirukana n’abana be b’abahungu.
11:21 Hadadi uwo akiri muri Egiputa, yumva ko Dawidi yatanze agasanga ba sekuruza, kandi ko Yowabu umugaba w’ingabo yapfuye. Hadadi abwira Farawo ati “Nsezerera nsubire mu gihugu cyacu.”