Nuko umwami ntiyumvira abantu kuko byaturutse ku Uwiteka, kugira ngo asohoze ijambo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, abivugiye muri Ahiya w’i Shilo.
1 Abami 12:15
Imirongo ikikije uyu
12:14 Abasubiza akurikije inama y’abasore ati “Data yabakoresheje uburetwa bukomeye, ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.”
12:15 Nuko umwami ntiyumvira abantu kuko byaturutse ku Uwiteka, kugira ngo asohoze ijambo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, abivugiye muri Ahiya w’i Shilo.
12:16 Maze Abisirayeli bose babonye yuko umwami yanze kubumvira, basubiza umwami bati “Duhuriye he na Dawidi? Kandi rero nta no kuragwa dufite kuri mwene Yesayi, nimusubire mu mahema yanyu, yemwe Bisirayeli. None Dawidi, urimenyere ibyawe n’umuryango wawe.” Nuko Abisirayeli basubira mu ngo zabo.