Maze Abisirayeli bose babonye yuko umwami yanze kubumvira, basubiza umwami bati “Duhuriye he na Dawidi? Kandi rero nta no kuragwa dufite kuri mwene Yesayi, nimusubire mu mahema yanyu, yemwe Bisirayeli. None Dawidi, urimenyere ibyawe n’umuryango wawe.” Nuko Abisirayeli basubira mu ngo zabo.
1 Abami 12:16
Imirongo ikikije uyu
12:15 Nuko umwami ntiyumvira abantu kuko byaturutse ku Uwiteka, kugira ngo asohoze ijambo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, abivugiye muri Ahiya w’i Shilo.
12:16 Maze Abisirayeli bose babonye yuko umwami yanze kubumvira, basubiza umwami bati “Duhuriye he na Dawidi? Kandi rero nta no kuragwa dufite kuri mwene Yesayi, nimusubire mu mahema yanyu, yemwe Bisirayeli. None Dawidi, urimenyere ibyawe n’umuryango wawe.” Nuko Abisirayeli basubira mu ngo zabo.
12:17 Ariko Abisirayeli baturaga mu midugudu y’i Buyuda, bo bategekwaga na Rehobowamu.