Muhereko mutakambire izina ry’imana yanyu, nanjye ndatakambira izina ry’Uwiteka. Maze Imana iri budusubirishe umuriro, iraba ari yo Mana.” Abantu bose baramusubiza bati “Ibyo uvuze ni byiza.”
1 Abami 18:24
Imirongo ikikije uyu
18:23 Nuko nibaduhe impfizi ebyiri bahitemo iyabo, bayitemaguremo ibice babigereke hejuru y’inkwi ariko be gucanamo, nanjye ndatunganya iya kabiri nyigereke hejuru y’inkwi, ne gucanamo.
18:24 Muhereko mutakambire izina ry’imana yanyu, nanjye ndatakambira izina ry’Uwiteka. Maze Imana iri budusubirishe umuriro, iraba ari yo Mana.” Abantu bose baramusubiza bati “Ibyo uvuze ni byiza.”
18:25 Nuko Eliya abwira abahanuzi ba Bāli ati “Ngaho nimuhitemo iyanyu mpfizi, abe ari mwe mubanza kubaga kuko muri benshi, maze mutakambire izina ry’imana yanyu ariko ntimucanemo.”