Nuko Eliya abwira abahanuzi ba Bāli ati “Ngaho nimuhitemo iyanyu mpfizi, abe ari mwe mubanza kubaga kuko muri benshi, maze mutakambire izina ry’imana yanyu ariko ntimucanemo.”
1 Abami 18:25
Imirongo ikikije uyu
18:24 Muhereko mutakambire izina ry’imana yanyu, nanjye ndatakambira izina ry’Uwiteka. Maze Imana iri budusubirishe umuriro, iraba ari yo Mana.” Abantu bose baramusubiza bati “Ibyo uvuze ni byiza.”
18:25 Nuko Eliya abwira abahanuzi ba Bāli ati “Ngaho nimuhitemo iyanyu mpfizi, abe ari mwe mubanza kubaga kuko muri benshi, maze mutakambire izina ry’imana yanyu ariko ntimucanemo.”
18:26 Nuko bazana impfizi bahawe barayibaga, maze batakambira izina rya Bāli uhereye mu gitondo ukageza ku manywa y’ihangu, bavuga bati “Nyamuna Bāli, twumvire.” Ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa ubasubiza n’umwe. Basimbukira hirya no hino ku gicaniro bubatse.