Umwami w’Abisirayeli abwira abagaragu be ati “Harya muzi ko i Ramoti y’i Galeyadi ari ahacu, kandi ko twicecekeye tukaba tutahakuye mu maboko y’umwami w’i Siriya?”
1 Abami 22:3
Imirongo ikikije uyu
22:2 Ariko mu mwaka wa gatatu ni bwo Yehoshafati umwami w’Abayuda yamanutse asanga umwami w’Abisirayeli.
22:3 Umwami w’Abisirayeli abwira abagaragu be ati “Harya muzi ko i Ramoti y’i Galeyadi ari ahacu, kandi ko twicecekeye tukaba tutahakuye mu maboko y’umwami w’i Siriya?”
22:4 Bukeye abwira Yehoshafati ati “Mbese twatabarana n’i Ramoti y’i Galeyadi?” Yehoshafati asubiza umwami w’Abisirayeli ati “Tuzatabarana nk’uwitabara, n’ingabo zanjye nk’ingabo zawe, n’amafarashi yanjye nk’ayawe.”