1 Abami 22:4

Bukeye abwira Yehoshafati ati “Mbese twatabarana n’i Ramoti y’i Galeyadi?” Yehoshafati asubiza umwami w’Abisirayeli ati “Tuzatabarana nk’uwitabara, n’ingabo zanjye nk’ingabo zawe, n’amafarashi yanjye nk’ayawe.”

Imirongo ikikije uyu

22:3 Umwami w’Abisirayeli abwira abagaragu be ati “Harya muzi ko i Ramoti y’i Galeyadi ari ahacu, kandi ko twicecekeye tukaba tutahakuye mu maboko y’umwami w’i Siriya?”

22:4 Bukeye abwira Yehoshafati ati “Mbese twatabarana n’i Ramoti y’i Galeyadi?” Yehoshafati asubiza umwami w’Abisirayeli ati “Tuzatabarana nk’uwitabara, n’ingabo zanjye nk’ingabo zawe, n’amafarashi yanjye nk’ayawe.”

22:5 Yehoshafati abwira umwami w’Abisirayeli ati “Ndakwinginze, ubu banza ugishe ijambo ry’Uwiteka inama.”

Ubuhinduzi n’inkomoko