Muvuge muti “Mana y’agakiza kacu, udukize.” Utubumbire hamwe udukuye mu mahanga, Kugira ngo dushime izina ryawe ryera, Twishimire ishimwe ryawe.
1 Ibyo Ku Ngoma 16:35
Imirongo ikikije uyu
16:34 Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. 118.1; 136.1; Yer 33.11
16:35 Muvuge muti “Mana y’agakiza kacu, udukize.” Utubumbire hamwe udukuye mu mahanga, Kugira ngo dushime izina ryawe ryera, Twishimire ishimwe ryawe.
16:36 Uwiteka Imana y’Abisirayeli isingizwe, Uhereye kera kose ukageza iteka ryose. Nuko abantu bose baravuga bati “Amen”, basingiza Uwiteka.