Uwiteka Imana y’Abisirayeli isingizwe, Uhereye kera kose ukageza iteka ryose. Nuko abantu bose baravuga bati “Amen”, basingiza Uwiteka.
1 Ibyo Ku Ngoma 16:36
Imirongo ikikije uyu
16:35 Muvuge muti “Mana y’agakiza kacu, udukize.” Utubumbire hamwe udukuye mu mahanga, Kugira ngo dushime izina ryawe ryera, Twishimire ishimwe ryawe.
16:36 Uwiteka Imana y’Abisirayeli isingizwe, Uhereye kera kose ukageza iteka ryose. Nuko abantu bose baravuga bati “Amen”, basingiza Uwiteka.
16:37 Hanyuma asigayo Asafu na bene se imbere y’isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, kugira ngo bahore bakorera imbere y’iyo sanduku, nk’uko byari bikwiriye imirimo y’iminsi yose,