Bukeye Dawidi anesha Hadarezeri umwami w’i Soba, amugeza i Hamati ubwo Hadarezeri yajyaga gukomeza ubwami bwe ku ruzi Ufurate.
1 Ibyo Ku Ngoma 18:3
Imirongo ikikije uyu
18:2 Anesha n’i Mowabu, Abamowabu bahinduka abagaragu be, bamuzanira indabukirano.
18:3 Bukeye Dawidi anesha Hadarezeri umwami w’i Soba, amugeza i Hamati ubwo Hadarezeri yajyaga gukomeza ubwami bwe ku ruzi Ufurate.
18:4 Dawidi amunyaga amagare igihumbi n’abagendera ku mafarashi ibihumbi birindwi, n’ingabo zigenza inzovu ebyiri, maze Dawidi atema ibitsi by’amafarashi akurura amagare yose, ariko asigaza amafarashi akwiriye amagare ijana.