1 Ibyo Ku Ngoma 18:4

Dawidi amunyaga amagare igihumbi n’abagendera ku mafarashi ibihumbi birindwi, n’ingabo zigenza inzovu ebyiri, maze Dawidi atema ibitsi by’amafarashi akurura amagare yose, ariko asigaza amafarashi akwiriye amagare ijana.

Imirongo ikikije uyu

18:3 Bukeye Dawidi anesha Hadarezeri umwami w’i Soba, amugeza i Hamati ubwo Hadarezeri yajyaga gukomeza ubwami bwe ku ruzi Ufurate.

18:4 Dawidi amunyaga amagare igihumbi n’abagendera ku mafarashi ibihumbi birindwi, n’ingabo zigenza inzovu ebyiri, maze Dawidi atema ibitsi by’amafarashi akurura amagare yose, ariko asigaza amafarashi akwiriye amagare ijana.

18:5 Bukeye Abasiriya b’i Damasiko baje gutabara Hadarezeri umwami w’i Soba, Dawidi abicamo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri.

Ubuhinduzi n’inkomoko