Dawidi aravuga ati “Ibyo byose nabimenyeshejwe n’ibyanditswe n’ukuboko k’Uwiteka, iyo ni yo mirimo yose ikurikije iki cyitegererezo.”
1 Ibyo Ku Ngoma 28:19
Imirongo ikikije uyu
28:18 Kandi agerera igicaniro cyo koserezaho imibavu izahabu itunganijwe, kandi amuha n’izahabu z’igishushanyo cy’igare, n’ibishushanyo by’abakerubi batanze amababa bagatwikira isanduku y’isezerano ry’Uwiteka.
28:19 Dawidi aravuga ati “Ibyo byose nabimenyeshejwe n’ibyanditswe n’ukuboko k’Uwiteka, iyo ni yo mirimo yose ikurikije iki cyitegererezo.”
28:20 Maze Dawidi abwira umuhungu we Salomo ati “Komera ushikame uzabikore, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana ari yo Mana yanjye izabana nawe. Ntizagusiga, ntizaguhāna kugeza aho imirimo yose y’ibizakoreshwa mu nzu y’Uwiteka izarangirira.