Maze Dawidi abwira umuhungu we Salomo ati “Komera ushikame uzabikore, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana ari yo Mana yanjye izabana nawe. Ntizagusiga, ntizaguhāna kugeza aho imirimo yose y’ibizakoreshwa mu nzu y’Uwiteka izarangirira.
1 Ibyo Ku Ngoma 28:20
Imirongo ikikije uyu
28:19 Dawidi aravuga ati “Ibyo byose nabimenyeshejwe n’ibyanditswe n’ukuboko k’Uwiteka, iyo ni yo mirimo yose ikurikije iki cyitegererezo.”
28:20 Maze Dawidi abwira umuhungu we Salomo ati “Komera ushikame uzabikore, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana ari yo Mana yanjye izabana nawe. Ntizagusiga, ntizaguhāna kugeza aho imirimo yose y’ibizakoreshwa mu nzu y’Uwiteka izarangirira.
28:21 Kandi dore hariho n’ibihe by’abatambyi n’Abalewi by’umurimo wose w’inzu y’Imana, kandi mu murimo w’uburyo bwose uzaba ufite umuntu w’umuhanga ukunze wese wo gukora umurimo wose, kandi n’abatware na ba rubanda bose bazahora biteguye kukumvira rwose.”