Dawidi aherako abwira iteraniro ryose ati “Ubu nimuhimbaze Uwiteka Imana yanyu.” Nuko iteraniro ryose rihimbaza Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bubika imitwe baramya Uwiteka n’umwami.
1 Ibyo Ku Ngoma 29:20
Imirongo ikikije uyu
29:19 Kandi umuhungu wanjye Salomo, umuhe umutima utunganye wo kwitondera amategeko yawe n’ibyo wahamije n’amateka yawe, kandi akore ibyo byose, yubake n’inzu y’inyumba niteguriye kuyubaka.”
29:20 Dawidi aherako abwira iteraniro ryose ati “Ubu nimuhimbaze Uwiteka Imana yanyu.” Nuko iteraniro ryose rihimbaza Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bubika imitwe baramya Uwiteka n’umwami.
29:21 Bukeye bwaho batura Uwiteka amaturo, batamba ibitambo byoswa, amapfizi igihumbi n’amasekurume y’intama igihumbi, n’abana b’intama igihumbi, hamwe n’amaturo y’ibyo kunywa ari hamwe na byo, n’ayandi maturo menshi cyane ku bw’Abisirayeli bose.