1 Ibyo Ku Ngoma 29:21

Bukeye bwaho batura Uwiteka amaturo, batamba ibitambo byoswa, amapfizi igihumbi n’amasekurume y’intama igihumbi, n’abana b’intama igihumbi, hamwe n’amaturo y’ibyo kunywa ari hamwe na byo, n’ayandi maturo menshi cyane ku bw’Abisirayeli bose.

Imirongo ikikije uyu

29:20 Dawidi aherako abwira iteraniro ryose ati “Ubu nimuhimbaze Uwiteka Imana yanyu.” Nuko iteraniro ryose rihimbaza Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bubika imitwe baramya Uwiteka n’umwami.

29:21 Bukeye bwaho batura Uwiteka amaturo, batamba ibitambo byoswa, amapfizi igihumbi n’amasekurume y’intama igihumbi, n’abana b’intama igihumbi, hamwe n’amaturo y’ibyo kunywa ari hamwe na byo, n’ayandi maturo menshi cyane ku bw’Abisirayeli bose.

29:22 Uwo munsi bararya baranywa, bari imbere y’Uwiteka banezerewe cyane. Bongera kwimika Salomo umuhungu w’Umwami Dawidi ubwa kabiri, bamwimikisha amavuta imbere y’Uwiteka ngo abe umwami, na Sadoki ngo abe umutambyi.

Ubuhinduzi n’inkomoko